Muhanga, Rwanda
+250788586658
info@ingabo-syndicate.org

IGIKORWA CYAKOREWE MU MUDUGUDU WA SONGA

Created with Sketch.

IGIKORWA CYAKOREWE MU MUDUGUDU WA SONGA

Kuwa 7 Kamena 2019, Sendika INGABO, ku bufatanye n’umuryango w’abahorandi AGRITERRA, yakoze igikorwa kidasanzwe mu mudugudu wa Songa, akagari ka Mbare, umurenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga. Iki gikorwa gihuriweho cyagize uruhare mu ishyirwaho ry’uturima tw’igikoni mu ngo 166 zigize uyu mudugudu; hatangwa ubwoko butandatu (6) bw’umurama w’imboga bwo guhinga ku turima tw’igikoni (amashu, karoti, epinari, ibitunguru, beterave na puwavuro), hatanzwe kandi ubwoko butatu (3) bw’ibiti by’imbuto ziribwa (icunga, umwembe n’ipapayi). Iki gikorwa cyagenze neza cyane bitewe n’imikoranire myiza yacu n’akarere ka Muhanga ndetse n’inzego z’ibanze.

Mu bitabiriye iki gikorwa harimo Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ubuhinzi n’umutungokamere Bwana Thacien NGUMYEMBAREBE mu karere ka Muhanga, inama y’ubutegetsi ya Sendika, abakozi bayo n’abanyamuryango, uwaje ahagarariye AGRITERRA-Rwanda, ushinzwe imirire mu kigo nterabuzima cya Shyogwe Bwana Emmanuel MUHIRWA, Ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Shyogue Madamu Marie Chantal UWAMAHORO n’abagoronome 30 bamwe mubo Sendika INGABO yahawe n’ikigo RYAF (Rwanda Youth Agribusiness Forum). Uwavuze mu ijwi ry’abaturage batuye muri uyu mudugudu yavuze ko bishimiye igikorwa cy’indashyikirwa bakorewe na Sendika INGABO ku bufatanye na AGRITERRA kandi ko biteguye kubisigasira. Muri iki gikorwa yaba umukuru w’umudugudu, ushinzwe imirire ku kigo nderabuzima, Sendika INGABO cyangwa uhagarariye AGRITERRA    bose bagarutse ku kamaro k’imboga n’imbuto mu mirire myiza y’umuryango nyarwanda bityo babashishikariza gufata neza ibyo bahawe kugira bizagera ku ntego byatangiwe ariyo kurwanya imirire mibi hategurwa indyo yuzuye muri buri rugo muzigize umudugudu wa Songa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *