Muhanga, Rwanda
+250788586658
info@ingabo-syndicate.org

INAMA NYUNGURANABITEKEREZO KURI GAHUNDA YO KUVUGURURA UBUHINZI ICYICIRO CYA 4 NO GUSAKAZA IBIYIKUBIYEMO

Created with Sketch.

INAMA NYUNGURANABITEKEREZO KURI GAHUNDA YO KUVUGURURA UBUHINZI ICYICIRO CYA 4 NO GUSAKAZA IBIYIKUBIYEMO

Inama yateguwe na Sendika INGABO ku bufatanye n’Umuryango w’Abahinzi wo mu Buholandi witwa AGRITERRA/Rwanda. Yabaye tariki ya 03 Ukwakira 2019, ibera I Runda, muri CHRIS Hotel mu karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo.

Uhereye iburyo: MUKIZA Justin (uhagarariye akarere ka Kamonyi), KANTARAMA Césarie (Umuyobozi mukuru wa Sendika INGABO), Jasper Spikker (Uyobora AGRITERRA mu Rwanda)

Inama yitabiriwe n’abantu baturutse mu nzego zinyuranye arizo: abahinzi, abanyamuryango n’abayobozi ba Sendika INGABO, abahagarariye AGRITERRA/Rwanda, koperative z’abahinzi, Minisiteri y’Ubuhinzi MINAGRI, Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’ubworozi (RAB), kaminuza n’ibigo by’ubushakashatsi, abakozi bashinzwe ubuhinzi ku rwego rw’uturere Sendika INGABO ikoreramo, abahagarariye inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi, abacuruza amafumbire n’umusaruro, ama banki n’ibigo by’imari, Imiryango itegamiye kuri Leta (ONGs) n’abahagarariye ibitangazamakuru bya Leta ndetse n’ibyigenga.

Abitabiriye inama baganiriye birambuye kuri gahunda yo kuvugurura ubuhinzi icyiciro cya kane ndetse n’uburyo bwo kuyisakaza kugirango abahinzi barusheho kubyaza umusaruro amahirwe iteganya. Iyo ikaba ariyo ntego nyamukuru y’inama. Baganiriye kandi no ku nyongeramusaruro, imicungire no gufata neza ubutaka.

Nyuma y’ibiganiro byimbitse abitabiriye inama bafashe imyanzuro ikurikira:

  1. Abitabiriye inama biyemeje gushyira mu bikorwa gahunda y’igihugu yo kuvugurura ubuhinzi icyiciro cya 4, no kugira uruhare mu kuyimenyekanisha kubo bahagarariye.
  2. Mu rwego rw’ishoramari mu buhinzi, Sendika INGABO yiyemeje gukomeza imikoranire na za banki n’ibigo by’imari iciriritse, ifasha abahinzi b’abanyamuryango cyane cyane abagore n’urubyiruko, kugera ku mahirwe ibyo bigo bitanga (BDF, Smart NKUNGANIRE, IKOFI, MobGrow, …)
  3. Abitabiriye inama kandi biyemeje kongera uruhare bagira mu kuzamura ubumenyi bw’abahinzi ku birebana n’inyongeramusaruro n’imikoreshereze yazo hashingiwe ku miterere y’ubutaka, kuhira imyaka, gukoresha imbuto z’indobanure n’ibindi bikoresho byabugenewe kugirango bongere umusaruro mu bwinshi no mu bwiza
  4. Gushishikariza abahinzi kumenya imihindagurikire y’ikirere no gushyira mu bikorwa ingamba igamije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe. Bimwe muri ibyo ni nko guhingira igihe, gutera amashyamba n’ibiti bivangwa n’imyaka no kwita ku nama zitangwa n’inzego zishinzwe iteganyagihe.
  5. Kugira uruhare mu bikorwa by’ubushakashatsi ku bibazo bibangamiye ubuhinzi
  6. Gukorera hamwe mu kongera ubushobozi bw’abanyamuryango b’amakoperative y’abahinzi cyane cyane mu miyoborere n’imicungire yayo.
  7. Kongera ubushobozi bw’abahinzi kugirango bashobore kugira uruhare rufatika mu ruhererekane rw’iyongeragaciro ku musaruro w’ibikomoka ku buhinzi haba mu rwego rw’akarere, urw’igihugu no mu rwego mpuzamahanga.
  8. Gushishikariza abikorera gukomeza no kongera imari bashora mu buhinzi.
Ifoto rusange y’abitabiriye inama

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *