Muhanga, Rwanda
+250788586658
info@ingabo-syndicate.org

IGIKORWA CYO KWIBUKIRANYA NO GUHUZA UBUMENYI KU BYIGIWE MU RUGENDOSHURI RWAKOREWE MU KARERE KA KIREHE

Created with Sketch.

IGIKORWA CYO KWIBUKIRANYA NO GUHUZA UBUMENYI KU BYIGIWE MU RUGENDOSHURI RWAKOREWE MU KARERE KA KIREHE

Abanyamuryango ba Sendika INGABO bitabiriye urugendoshuri ku gihingwa cy’imyumbati mu karere ka Kirehe, mu murenge wa Mahama. Uru rugendoshuri rwabaye tariki ya 27/05/2019. Mu rwego rwo kugira ngo ubumenyi bwavuye muri uru rugendo butazaba amasigaracyicaro, babiri babiri mu bitabiriye uru rugendo, batanze urutonde rw’abahinzi icumi (10) iryo tsinda rizagezaho tekiniki bize. Bitewe n’uko uru rugendo rwabaye nyuma gato igihe cy’izuba kigahita gitangira ubumenyi bahawe ntabwo bwahise butangwa mu buryo bwimbitse. Ubu rero bitewe n’aho igihe cy’ihinga 2020A kigeze twasanze ari igihe gikwiriye cyo gushyira mu bikorwa ubumenyi twakuye muri rwa rugendoshuri.

Ni muri urwo rwego kuwa 5/11/2019 Sendika INGABO yateguye igikorwa cyo kwibukiranya no guhuza ubumenyi bwavuye mu rugendoshuri kugira ngo muri iki gihe nyirizina cyo gusakaza ubumenyi abahinzi bahawe, habeho kwibukiranya, icyo bamwe bibagiwe cg batafashe neza babyibukiranye na bagenzi babo bityo amakuru agiye gutangwa ku bahinzi abe yuzuye kandi asa mu mpande zose.

Iki gikorwa cyabereye mu murima wa Sendika INGABO uherereye ku cyicaro cyayo. Nyuma yo gusangira no kwibukiranya ibyo twakuye mu rugendoshuri, mu cyumba mberabyombi cya Sendika INGABO habereye ikiganiro, aho abitabiriye iki gikorwa bafatiye hamwe imyanzuro y’ibyo bagiye kugeza ku bo bashinzwe by’umwihariko ndetse no ku bandi bahinzi baturanye muri rusange.

Uko tekiniki yo gutera imyumbati mu buryo butanga umusaruro mwinshi ku butaka buto ikorwa :

– Gucukura icyobo gifite m2 kuri m2 (mu mpande) na santimetero 60 z’ubujyakuzimu,

– Mu gucukura, itaka rivuye muri santimetero 20 uvuye hejuru rishyirwa ukwaryo noneho irivuye muri santimetero 40 zisigaye naryo rigashyirwa ukwaryo,

– Gushinga igiti mu cyobo hagati na hagati kugira ngo igihe umaze gusubiranya icyobo umenye neza mu cyakabiri cyacyo,

– Gusasa ibyatsi hasi mu cyobo kugira ngo itaka ryo hejuru ritazongera gufatana n’iryo hasi,

– Kuvanga cya gitaka cyo muri cm 20 cyashyizwe ukwaryo n’ifumbire y’imborera iyo mvange ikabanza hasi (hejuru ya bya byatsi byashashwe mu ndiba y’icyobo), uko usubizamo itaka ugenda ukora ibimba agasongero karyo kayobowe na cya giti washinzemo hagati.

– Iyo igitaka cyavanzwe n’ifumbire gishize umwanya usigaye kugirango icyobo cyuzure twuzurishaho kimwe cyo muri cm 40 twaritwashyize ku ruhande. Hagati y’ingara z’icyobo dusigamo nka cm 10 aho amazi ashobora kumanukira mu butaka.

– Mu gasongero ka rya bimba ryacu (aho dushinguye cya giti twashinzemo hagati) duteramo ingeri y’umwumbati mwiza (imbuto itarwaye) ifite cm hagati 20 na 25, byibura ifite amaso 8, atandatu akajya mu butaka naho abiri akaguma hejuru kugira ngo azabe ariyo amera yonyine. Uwo mwumbati ugomba kuba uhengetse byibura nko mu nguni ya 60 (angle de 60o).

– Iyo turangije gutera turasasira tugasiga cm 20 uhereye aho ingeri y’umwumbati iteye kugira ngo imvura itazagwa ubutaka bwasubijwe mu cyobo bukazongera gufatana cyane.

Iyo ubu buryo bw’imihingire bukoreshejwe neza igiti kimwe cy’umwumbati gishobora gutanga umusaruro uri hagati ya 75k kugeza 90kg.

Nyuma yo gusangira no kwibukiranya ubumenyi buri wese yavanye mu rugendoshuri hafashwe imyanzuro ikurikira:

  • Uretse kwigisha abantu icumi (10) buri tsinda rigomba kugira umurima umwe bazajya bahuriraho bakigiraho ibyo buri wese ajya gukorera iwe,
  • Kujya basobanura iyi tekiniki n’ibyiza byayo mu nama z’utugari n’imidugudu (inteko z’abaturage, imigoroba y’ababyeyi…),
  • Kugira byibura umurima umwe ntangarugero muri buri mudugudu,
  • Abatumiwe nka koperative basabwe kubimenyesha abanyamuryango bose b’izo koperative,
  • Hemejwe ko imbuto izakoreshwa muri iki gikorwa ari NAS-14 na Narokas-1 zonyine,
  • Hemejwe ko imirima igiye gushyirwa muri buri mudugudu abahinzi bahuguwe babarizwamo ndetse n’indi mirima y’ibyitegerezo izakorerwaho iyi tekiniki izashyirwaho ibyapa bigaragaza ; igihe umurima waterewe, ubwoko bw’imbuto yatewe, na aderesi y’aho uwo murima uherereye.
  • Hemejwe ko ibikorwa byo gusakaza ubu bumenyi byarangiye kandi byatangiwe raporo bitarenze le 30/11/2019.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *