Muhanga, Rwanda
+250788586658
info@ingabo-syndicate.org

KWIZIHIZA UMUNSI WAHARIWE IGIHINGWA CY’IMYUMBATI

Created with Sketch.

KWIZIHIZA UMUNSI WAHARIWE IGIHINGWA CY’IMYUMBATI

Buri mwaka, Sendika INGABO, ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo, itegura ibikorwa byihariye byo guteza imbere igihingwa cy’imyumbati.  

Ni muri urwo rwego, tariki ya 21/11/2019, Sendika INGABO ku bufatanye na Agriterra bateguye igikorwa ngaruka mwaka cyo kwizihiza umunsi wahariwe imyumbati. Insanganyamatsiko y’umunsi ikaba yaragiraga itiTwongere umusaruro w’imyumbati twubaka urwego rw’ubutubuzi bw’imbuto yayo mu buryo buhoraho”. Umuhango wabereye mu karere ka Ruhango, Umurenge wa Ruhango akagari ka Gikoma mu mudugudu wa Rurambo witabirwa n’abanyamuryango ba Sendika INGABO, abahinzi b’igihingwa cy’imyumbati, abafatanyabikorwa batandukanye, abahagarariye inzego z’ubuyobozi mu karere ka Ruhango.  

Mu bafatanyabikorwa bitabiriye iki gikorwa harimo; AGRITERRA, RAB, IITA, SPARK, CLECAM EJO HEZA Plc, RSB, Kinazi Cassava Plant, ACPR, ASPA, n’abandi

Abitabiriye ibirori by’Umunsi wahariwe igihingwa cy’imyumbati.

Ibikorwa by’ingenzi byaranze uwo munsi bigizwe no;

  • Kugaragaza ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe na Sendika INGABO ku bibazo bigaraga mu buhinzi bw’imyumbati aho bwageze ku mwanzuro wo gushyiraho centre z’ubutubui bw’imbuto nziza y’imyumbati mu buryo buhoraho,
  • Kugaragariza abahinzi amabwiriza y’ubuziranenge bw’imbuto nziza yamuritswe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (RSB),
  • Gushyira ku mugararo imbuto shya z’imyumbati zamuritswe n’Ikigigo cy’igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi (RAB)
  • Kugaragaza abitabiriye uyu munsi uburyo bushya bw’imihingire y’imyumbati mu buryo butanga umusaruro ku buso buto (kuva kuri Toni 75 kuri ha kugeza kuri Toni 90 kuri ha.
Abitabiriye umunsi, bakurikira amasomo y’uko bahinga imyumbati bya kijyambere

Nk’uko byatangajwe, igihingwa cy’umwumbati gifitiye akamaro kanini igihugu cyacu. Usibye kuba ari igihingwa cyifashishwa nk’ibiribwa bya buri munsi, aho uruganda rumariye kujyaho cyatangiye no kujya cyinjiza amadovize mu isanduka y’igihugu. Mu mwaka wa 2018, ifu y’imyumbati yoherejwe mu mahanga n’uruganda rwa Kinazi afite agaciro karenga 1,200,000,000Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *