Muhanga, Rwanda
+250788586658
info@ingabo-syndicate.org

IYO UMUHINZI-“INGABO Y’UBUZIMA” YITAWEHO UKO BIKWIRIYE

Created with Sketch.

IYO UMUHINZI-“INGABO Y’UBUZIMA” YITAWEHO UKO BIKWIRIYE

Ubuhinzi, abenshi babufata nk’umwuga w’ibanze, kuko iyo bukozwe neza bituma indi myuga yose na yo igenda neza, ndetse bukaba inking mwikorezi y’ubukungu bw’igihugu.

Kimwe n’indi myuga, ubuhinzi na bwo bwagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19, gusa bwo nk’inkingi ya mwamba ku buzima bw’abaturage, bwagombaga gukomeza gukorwa, ngo hato ejo abaturage badahonoka Coronavirus, bagahitanwa n’icyorezo cy’inzara.

Niba rero ntamunsi n’umwe ubuhinzi buhagarara, umuhinzi yakagombye kuza ku isonga mu bitabwaho, haba mu kumufasha guhangana n’ingaruka za Covid-19, bibanjirijwe no kumufasha kwirinda kuko ari byo bya mbere.

Mu ngamba zo kwirinda no kurinda abandi, harimo ko buri muturarwanda wese agomba kwambara agapfukamunwa aho ari hose. Gusa si rimwe si kabiri humvikana amajwi ya bamwe, bavuga ko batigondera utu dupfukamunwa. Aha, niho Sendika INGABO ku bufatanye n’Umuryango nterankunga wo mu Buholandi-EuroAfri Link, bagize umutima wo gufasha bamwe mu bahinzi banyamuryango ba Sendika INGABO, aho ku ikubitiro ku matariki ya 24 na 28 Mata 2020, abahinzi-banyamuryango 750 bo mu mazone 4 ziherereye mu karere ka Muhanga bahawe udupfukamunwa n’isabune yo gukaraba.

Bamwe mu bahawe ubu bufasha, bavuga ko ari bo ba mbere mu mirenge yabo bagize aya mahirwe y’ubwirinzi bukomatanyije, bagashimira byimazeyo Sendika INGABO na EuroAfri Link ko babatekerejeho, bakabafasha kwirinda Coronavirus. Aba ni Madame NYIRANDIKUBWIMANA Francine ni uwo muri zone ya Karama mu karere ka Muhanga.

“Ni twe ba mbere muri uyu mudugudu twambaye utu dupfukamunwa. Turashimira Sendika INGABO na EuroAfri Link ko badutekerejeho. Ubu tugiye kujya tutwambara ndetse tunakarebe intoki, bityo twirinde tunarinde abaturanyi”

MUKANKUSI Ephigenie wo muri zone ya Kinini we, avuga ko byabakoze ku mitima, ku buryo bagiye kubyaza umusaruro aya mahirwe babonye.

Aya ni amahirwe adasanzwe tugize. Ibi bigiye kudufasha kwirinda no kurinda abandi, bityo tunarusheho gukomeza umwuga wacu w’ubuhinzi, turushaho kubukora kinyamwuga kugira ngo twihaze tunasagurire amasoko”

Ku ruhande rwa Sendika INGABO yari ihagarariwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa wayo bwana TUYISENGE Oswald, ngo iki gikorwa ni intambwe yo kurinda ubuzima bw’abahinzi banyamuryango ba Sendika INGABO. Kandi na nyuma yacyo INGABO ikazakomeza kubaba hafi nk’uko bisanzwe.

“Ubu noneho, ni ukurinda ubuzima bwanyu. Twabazaniye utu dupfukamunwa n’isabune, kugira ngo mwirinde Coronavirus bityo munakore imirimo yanyu mutekanye, kandi tuzakomeza kubaba hafi iteka”

Oswald TUYISENGE/ Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Sendika INGABO ahumuriza abahinzi ko nibubahiriza amabwiriza ya leta, bazatsinda Covid-19.

Iki gikorwa cyo gufasha abahinzi-banyamuryango ba Sendika INGABO ubu kimaze kugera ku bo mu mazone ya Ruli, Kini ziri mu murenge wa Shyogwe, ndetse n’abo muri zone za Karama na Mata, zose ziherereye mu karere ka Muhanga mu ntara y’Amajyepfo.

Byinshi kuri iki gikorwa, kanda muri aya magambo wirebere amafoto n’amashusho: https://www.youtube.com/watch?v=2YhV4VjEWcE&t=3s, https://twitter.com/INGABOSYNDICAT1/status/1253694562394144768?s=20,

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *