Muhanga, Rwanda
+250788586658
info@ingabo-syndicate.org

IBIIZA NA CORONAVIRUS, AKAGA K’INKUBIRANE KU BAHINZI

Created with Sketch.

IBIIZA NA CORONAVIRUS, AKAGA K’INKUBIRANE KU BAHINZI

Abahinzi batandukanye mu Rwanda barataka igihombo gikomeye, nyuma y’aho ibihingwa byabo byangijwe bikomeye n’ibiiza by’imvura nyinshi, yashegeshe ubuhinzi mu Rwanda cyane cyane mu kwezi kwa Gicurasi 2020. Kugeza ubu, Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi-RAB, kivuga ko byibura ibihingwa byari kuri hegitare zisaga ibihumbi bitandatu z’ubutaka (6 000 Ha), ari zo zimaze kumenyekana ko zangijwe bikomeye n’ibi biiza, aho imyaka imwe yatwawe n’inkangu indi ikarengerwa n’imyuzure ku buryo bukomye.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, kivuga ko imwe mu myaka yibasiwe cyane n’ibiiza harimo nk’umuceri mu ntara y’Amajyepfo n’Iburasirazuba, ibishyimbo (byari byahinzwe ku buso bwa Hegitare zisaga ibihumbi Magana Atatu Mirongo Itandatu- 360 000 Ha), ibigori, amateke, ibisheke, amasaka, n’ibindi.

Nk’ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi b’umuceri mu Rwanda gusa, rivuga ko byibura ubu mubyo bamaze kubarura, akayabo k’amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyari Ebyiri na Miliyoni Magana Inane (2,800,000,000 Frw) kamaze gutikira. Gusa ngo Umuhinzi ni nk’umubyeyi, ntacika intege.

Bwana GAHIZA Appolinaire, ni umuyobozi w’iri huriro: “Ubu tumaze guhomba byinshi cyane, kandi nanubu turacyakira imibare mishya y’ibyangijwe n’ibiza. Gusa kuko Umuhinzi ari nk’umubyeyi ntabwo twacika intege, ahubwo tugiye kureba uko twategura ikindi gihembwe cy’ihinga aho bishoboka”

Si imyaka yari ikiri mu mirima yitegura gusarurwa gusa, kuko ibi biiza byanakomye mu nkokora ubuhahirane hagati mu gihugu, dore ko byangije amwe mu mateme ahuza uturere, ku buryo hari aho imyaka iri kwangirika cyane, kuko abahinzi batabona uko bayigeza ku isoko.

Ibiiza byaje bisonga mu bihombo abahinzi batewe na Covid-19

Iyi myuzure yibasiye ubuhinzi, yaje isanga u Rwanda ruri mu bihe byo kwirinda Coronavirus, aho abaturarwanda hafi ya bose basabwe kuguma mu ngo igihe gikabakaba amezi abiri. Ibi byose, bikaba byaragize ingaruka zikomatanyije ku buhinzi, harimo:

-Kwangirika kw’ibihingwa bamwe ari byo bari bahanze amaso gusa,

-Igihombo ku mari bashoyemo ubu bakaba batazi aho bazakura amafaranga yo kwishyura ibigo by’imari,

-Ubuhahirane bwaragabanyutse cyane,

-Amasoko yabaye make cyane,

-Abafite imirima kure ntibabashije kubona uko bayigeraho,

-Abahinga ku butaka bunini ntibabuhingiye igihe neza kubera abakozi bake bakora hagati yabo harimo metero imwe, ndetse n’ibindi.

None, ni gute umuhinzi wifumbase mapfubyi yagobokwa?

Gufasha abahinzi guhonoka aka kaga k’inkubirane, ni ugufasha igihugu muri rusange kugira ngo ubuhinzi bukomeze kuba ibuye fatizo ry’ubuzima bw’abaturarwanda.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, kivuga ko bitewe n’uko imyaka myinshi yarengewe n’amazi, ubu bategereje ko ayo mazi akamuka, bakareba niba hari icyo baramura. Gusa ngo bitabaye ibyo, umuhinzi azategereza igihembwe cy’ihinga 2021 A.

Bwana Jean Claude IZAMUHAYE, ni Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubushakashatsi mu buhinzi muri iki Kigo: “Hari ibihingwa byinshi byangijwe n’ibiiza by’imvura, aho bimwe byatwawe n’inkangu, ibindi bikarengerwa n’imyuzure. Ubu dutegereje ko byibura iyo myuzure yakama tukareba niba hari icyo umuhinzi azahonora. Bitabye ibyo, ni ugutegereza ikindi gihembwe cy’ihinga 2021 A, kugira ngo abahinzi byibura bafashwe kubona imbuto yo gutera icyo gihe”

Usibye kandi ibi uyu muyobozi avuga, inzego z’ubuhinzi mu Rwanda zivuga ko mu bihe nk’ibi bari gushaka ubufasha bwaba bwihuse bwakwifashishwa, ibyakorwa mu gihe cya vuba kugira ngo abantu badahera mu gihirahiro, ibisaba ubushobozi buri hejuru kugira ngo bizakorwe mu gihe kirekire. Ni ubugenzuzi bavuga ko kandi burimo gukorwa mu kureba ibyashoboka, aho bari kubarura ngo barebe ibyangiritse n’ibyihutirwa kurusha; ingingo yumvikana neza ko yihutirwa, kuko niba ntagikozwe byihuse abaturage bashobora kwibasirwa n’inzara ikomotse ku ngaruka Covid-19 n’ibiiza by’imvura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *