Muhanga, Rwanda
+250788586658
info@ingabo-syndicate.org

GUTEZA IMBERE UBWOROZI BW’INZUKI NI UGUSIGASIRA UBUHINZI BUTUNZE RUBANDA NYAMWINSHI

Created with Sketch.

GUTEZA IMBERE UBWOROZI BW’INZUKI NI UGUSIGASIRA UBUHINZI BUTUNZE RUBANDA NYAMWINSHI

Ubworozi bw’inzuki mu Rwanda, ni umwe mu myuga imaze igihe kibarirwa mu binyejana. Gusa uko imyaka ishira indi igataha, abakora uyu mwuga bitwa abavumvu ntibasiba kuzamura amajwi bavuga ko uyu mwuga ufatiye runini igihugu benshi batawitaho, nyamara ngo bikomeje bitya, bikaba byatuma inzuki zicika, bityo bikagira ingaruka zikomeye ku buhinzi.

Usibye no gufasha abahinzi kubona umusaruro, kuva kera na kare ubuki bw’inzuki ni ingenzi haba mu buzima bwa muntu no ku matungo ndetse abazobereye mu buhinzi, bo bavuga ko igihugu kitarimo inzuki nta buzima buzima cyagira, kuko niba abasaga 70% mu Rwanda bakora umwuga w’ubuhinzi, imyaka bahinga ntiyakwera kuko inzuki zifasha cyane mu kuyibangurira zipfa urusorongo.

Usibye kandi no gutuma imyaka irumbuka, abazobereye muri ubu bworozi bo, bavuga ko ubuki bw’inzuki bufasha mu kuvura indwara zibasira abantu (zirimo ubugendakanwa, inzoka zo mu nda, amaso…), ndetse n’izibasira amatungo nk’inka (gifuruta, gihwa n’uburenge…). Gusa ariko nubwo inzuki zifite iyi mimaro n’indi myinshi, abavumvu bo bakomeje kugaragaza impungenge ko niba ntagikozwe, usibye n’aka kamaro zifite, zizayoyoka n’umusaruro w’ubuhinzi ukendera.

NSENGIYUMVA Laurent ni umusaza w’imyaka 68, akaba umuvumvu wo mu ntara y’Amajyepfo, akarere ka Muhanga mu murenge wa Cyeza. Uyu musaza, avuga ko yujuje imyaka 53 akora umwuga w’ubworozi bw’inzuki (umwuga yarazwe na se umubyara). Kuva kera na kare, avuga ko uyu mwuga ufatiye runini igihugu, gusa akavuga ko igiteye impungenge ari uko inzuki ziri mu marembera bitewe n’ibikorwa bya muntu, ahanini bishingiye ku buhinzi-n’ubundi inzuki zidahari butagenda neza.

NSENGIYUMVA Laurent avuga ko ikibazo atari uko aborozi b’inzuki ari bake, ngo ahubwo biterwa nuko amashyamba kimeza zahovagamo na yo agenda acika, ngo bigatuma n’umusaruro w’ubuki uba muke bugahenda, ndetse bikabateza igihombo nk’abavumvu.

“Nk’ubu, njye mperuka kweza ubuki bwinshi mu myaka 25 ishize, aho nasaruraga ubuki burenga toni kandi kabiri mu mwaka. Ariko ubu iyo nagize amahirwe ikirere kikagenda neza, sinarenza ibiro magana abiri gusa (200 kg), kandi uko umusaruro utuba, ni nako igiciro cy’ubuki kizamuka cyane. Dore nk’uyu mwaka wa 2020 nzasarura rimwe gusa mu mwaka, bitewe n’ikirere cyahindaguritse. Nuko inzuki zo ubwazo zitavuga, naho ubundi zifite ibibazo bikomeye cyane”

NSENGIYUMVA Laurent we kimwe na bagenzi be, asaba inzego zibishinzwe kubatabara, kuko ngo hari uburyo inzuki zarengerwamo, ariko bo ubwabo ngo baracyahura n’imbogamizi z’ubushobozi buke, amahugurwa adahagije ndetse n’abahinzi badahindura imyumvire ibangamiye ubworozi bw’inzuki.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda, na cyo kivuga ibibazo byibasiye ubworozi bw’inzuki babizi, kandi ngo ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa, hari ingamba bafashe zo kurengera uyu mwuga. Madame Solange UWITUZE, ni Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubworozi muri iki kigo, dore uko abisobanura.

“Ikibazo cy’amarembera y’inzuki turakizi, kandi turi gukorana na ba rwiyemezamirimo ngo tubone imiti ikoreshwa mu buhinzi kandi itazangiza. Gusa ariko nanone ntizicwa n’iyo miti iterwa mu bihingwa gusa, ahubwo hari n’izicwa n’inzara. Icyo turi gukora nka RAB, ni ukwigisha abantu kugaburira inzuki zabo bya kinyamwuga, ndetse hari ibiti dushaka kubigisha gutera hafi y’imizinga yabo kugira ngo cyane cyane mu gihe cy’impeshyi ubwo nta ndabo ziba zihari, inzuki zizajye ziba zifite ibyo kurya hafi yazo”

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda, kandi, kivuga ko usibye no kuvugana na ba rwiyemezamirimo ngo iyo miti itangiza inzuki iboneke, bari no kuganiriza abahinzi kugira ngo bajye batera imiti mu myaka yabo mu masaha ya nimugoroba inzuki zamaze kuryama.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *