Muhanga, Rwanda
+250788586658
info@ingabo-syndicate.org

IMYUMBATI IKENERWA NA BENSHI, ARIKO UMUSARURO WAYO NTUBAHAZA BOSE. HABURA IKI?

Created with Sketch.

IMYUMBATI IKENERWA NA BENSHI, ARIKO UMUSARURO WAYO NTUBAHAZA BOSE. HABURA IKI?

Igihingwa cy’imyumbati, ni kimwe mu biri ku isonga mu gutunga abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga, dore ko ubushakashatsi bugaragaza ko ari igihingwa kiri muri bitanu bya mbere bitunze abanyarwanda. Gusa ariko nubwo ari igihingwa byumvikana neza ko gitunze rubanda nyamwinshi, umusaruro wacyo nturagera ku rugero rwo guhaza byibura abaturarwanda bose.

Bamwe mu babikurikiranira hafi, bo basanga impamvu nyamukuru ituma kugeza ubu u Rwanda rutabasha kwihaza ku myumbati n’ibiyikomokaho, ahanini ari uko abahinzi batabona imbuto nziza kandi yujuje ubuziranenge, bityo n’umusaruro ukaba mucye.

Kugira ngo umusaruro utubuke, bavuga ko hasabwa imbaraga zikomatanyije ku nzego za leta n’izigenga, kugira ngo umuhinzi w’imyumbati abone imbuto yujuje ubuziranenge.

Sendika INGABO mu butubuzi bw’imbuto

Mu gucyemura ibi bibazo, ku bufatanye n’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubushakashatsi mu buhinzi (IITA), ndetse n’Ikigo k’Igihugu cy’Ubuhinzi n’ubworozi (RAB), Sendika INGABO iri gukorana n’amakoperative y’abahinzi b’imyumbati  mu butubuzi bw’imbuto, ku buryo abahinzi bazajya babona imbuto z’imyumbati zujuje ubuziranenge, kandi zishobora guhangana n’indwara nka kabore n’ububembe.

Ku ikubitiro Sendika INGABO iri gukorana n’amakoperative ane (4) yo mu ntara y’Amajyepfo, harimo MBAKUNGAHAZE na KOUMBU zo mu karere ka Ruhango, ABAHIZI BA CYEZA yo muri Muhanga, ndetse na KOMINYA yo muri Kamonyi. Intego ya Sendika INGABO, ni uko abahinzi bose bo mu gihugu bazagerwaho n’iyi mbuto nziza kandi yizewe.

Bwana MANARIYO Victor ni umukozi ushinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi muri Sendika INGABO. Avuga ko ubu igikorwa cy’ubutubuuzi kirimbanyije, aho amakoperative amaze guhabwa imbuto ziri gutubuurwa.

“Ku bufatanye na IITA ndetse na RAB, ubu twamaze gutanga imbuto ku makoperative. Ubu turi gukurikirana imikurire yazo, ndetse n’ibindi bikorwa byo kuzitubuura”

Bwana MANARIYO kandi, yongeraho ko Sendika INGABO ifite intego yo guteza imbere urwego rw’imbuto y’imyumbati kubera ko ubushobozi rwari rufite butari bujyanye n’ibyo uruhererekane rw’igihingwa cy’imyumbati gicyenera, nko kuba haboneka imbuto y’imyumbati mu bwinshi no mu bwiza mu buryo buhoraho.

“Intego dufite ni uko tuzahaza isoko ry’imbuto y’imyumbati nziza kandi yizewe mu gihugu hose, ku buryo nta muhinzi uzongera guhombywa n’uko yahinze imbuto itujuje ubuziranenge”

Kugeza magingo aya, Sendika INGABO iri gutubuura imbuto z’ubwoko butandukanye zirimo izihanganira cyane indwara, izihangana n’imihindagurikire y’ikirere, zose zikaba zihuriye ku gutanga umusaruro mwinshi kurusha izisanzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *