Muhanga, Rwanda
+250788586658
info@ingabo-syndicate.org

IBITI BIVANGWA N’IMYAKA; UMUGONGO MUGARI W’UBUHINZI, INTWARO MU GUHANGANA N’IHINDAGURIKA RY’IKIRERE

Created with Sketch.

IBITI BIVANGWA N’IMYAKA; UMUGONGO MUGARI W’UBUHINZI, INTWARO MU GUHANGANA N’IHINDAGURIKA RY’IKIRERE

Gahunda yo gutera ibiti bivangwa n’imyaka mu Rwanda imaze igihe kitari gito. Uko imyaka isimburana, leta n’abafatanyabikorwa bagenda bongeramo imbaraga mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi. Iyi, ni gahunda yashyizwemo imbaraga cyane, hagamijwe guhangana n’amapfa yibasira bimwe mu bice by’u Rwanda, cyane cyane mu gice cy’Iburasirazuba.

Minisiteri y’Ibidukikije mu Rwanda, ivuga ko nko mu myaka icumi ishize iyi gahunda ishyirwamo imbaraga nyinshi, bimaze gutanga umusaruro ugaragara, ishingiye ahanini ku kamaro k’ibi biti.

Mu kiganiro n’ishami rishinzwe Itumanaho muri Sendika INGABO, Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubutaka, amashyamba n’amazi muri iyi Minisiteri Marc MANYIFIKA, avuga ko iyi gahunda yafashije cyane mu kuzamura umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi.

“Ibiti bivangwa n’imyaka bifasha cyane abahinzi n’aborozi, kuko hari ibitanga ubwatsi bw’amatungo, ibindi bigafasha mu kurumbura ubutaka, ndetse hakaba hari n’ibitanga imbuto ziribwa. Kuva iyi gahunda yatangizwa hari abahinzi benshi bayumva, kandi imaze no kuzamura cyane ubuso buteweho amashyamba”

Minisiteri y’ibidukikije kandi, ivuga ko abahinzi bo mu bice bitandukanye by’igihugu bamaze kumva neza umumaro w’ibi biti, ndetse ngo ikaba ikataje mu kongera ingano y’ubuso bwabyo.

Kimwe mu bice bigezweho ni Amayaga (igice cyo mu ntara y’Amajyepfo) aho naho hagiye kongerwa umubare w’ibiti bivangwa n’imyaka. Iyi gahunda ya leta yunganirwa n’iya Sendika INGABO; kuko na yo mu cyerekezo cyo gufasha abahinzi n’aborozi kongera umusaruro, uhereye mu gihembwe cya mbere cya 2021 cy’ihinga, mu banyamuryango basaga ibihumbi cumi na bitanu (15 000) ndetse n’abandi bahinzi, byibura buri muhinzi-munyamuryango wa Sendika INGABO azatera ibiti 10 mu murima we. Ndetse ubu imirimo yo gutangira gushyira mu ngiro uyu mushinga ikaba irimbanyije. Victor MANARIYO, ni umukozi ushinzwe iterambere ry’ubuhinzi bw’umwuga muri Sendika INGABO, dore uko abisobanura.

“Dufite gahunda ko byibura buri muhinzi-munyamuryango wa Sendika INGABO yitabira iyi gahunda, ku buryo mu gihembwe cya mbere cya 2021 cy’ihinga, abahinzi bazaba batangiye gutera ibi biti. Ubu imirimo yo kuba irerero ry’ibiti (pepiniyeri) irarimbanyije, ndetse n’imirama ikaba ihari”

Bwana MANARIYO kandi avuga ko icyo Sendika INGABO ishyize imbere, ari ukongera kwibutsa abahinzi impamvu yo guhinga ibiti bivangwa n’imyaka n’akamaro kabyo.

Usibye kandi kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, ndetse no kongera ubuso buteweho amashyamba, ibiti bivangwa n’imyaka bifasha cyane mu kubungabunga ubutaka no kurwanya isuri. By’umwihariko bikanafasha mu guhangana n’ihindagurika ry’ikirere, ikibazo cyugarije isi yose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *