Muhanga, Rwanda
+250788586658
info@ingabo-syndicate.org

IBIKORWA BIHERUKA

Created with Sketch.
  • IBITI BIVANGWA N’IMYAKA; UMUGONGO MUGARI W’UBUHINZI, INTWARO MU GUHANGANA N’IHINDAGURIKA RY’IKIRERE
    Gahunda yo gutera ibiti bivangwa n’imyaka mu Rwanda imaze igihe kitari gito. Uko imyaka isimburana, leta n’abafatanyabikorwa bagenda bongeramo imbaraga mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi. Iyi, ni gahunda yashyizwemo imbaraga cyane, hagamijwe guhangana n’amapfa yibasira bimwe mu bice by’u Rwanda, cyane cyane mu gice cy’Iburasirazuba. Minisiteri y’Ibidukikije mu Rwanda, ivuga ko nko mu…
    Read more
  • IMYUMBATI IKENERWA NA BENSHI, ARIKO UMUSARURO WAYO NTUBAHAZA BOSE. HABURA IKI?
    Igihingwa cy’imyumbati, ni kimwe mu biri ku isonga mu gutunga abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga, dore ko ubushakashatsi bugaragaza ko ari igihingwa kiri muri bitanu bya mbere bitunze abanyarwanda. Gusa ariko nubwo ari igihingwa byumvikana neza ko gitunze rubanda nyamwinshi, umusaruro wacyo nturagera ku rugero rwo guhaza byibura abaturarwanda bose. Bamwe mu babikurikiranira hafi, bo basanga impamvu…
    Read more
  • GUTEZA IMBERE UBWOROZI BW’INZUKI NI UGUSIGASIRA UBUHINZI BUTUNZE RUBANDA NYAMWINSHI
    Ubworozi bw’inzuki mu Rwanda, ni umwe mu myuga imaze igihe kibarirwa mu binyejana. Gusa uko imyaka ishira indi igataha, abakora uyu mwuga bitwa abavumvu ntibasiba kuzamura amajwi bavuga ko uyu mwuga ufatiye runini igihugu benshi batawitaho, nyamara ngo bikomeje bitya, bikaba byatuma inzuki zicika, bityo bikagira ingaruka zikomeye ku buhinzi. Usibye no gufasha abahinzi kubona…
    Read more
  • IBIIZA NA CORONAVIRUS, AKAGA K’INKUBIRANE KU BAHINZI
    Abahinzi batandukanye mu Rwanda barataka igihombo gikomeye, nyuma y’aho ibihingwa byabo byangijwe bikomeye n’ibiiza by’imvura nyinshi, yashegeshe ubuhinzi mu Rwanda cyane cyane mu kwezi kwa Gicurasi 2020. Kugeza ubu, Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi-RAB, kivuga ko byibura ibihingwa byari kuri hegitare zisaga ibihumbi bitandatu z’ubutaka (6 000 Ha), ari zo zimaze kumenyekana ko…
    Read more
  • IYO UMUHINZI-“INGABO Y’UBUZIMA” YITAWEHO UKO BIKWIRIYE
    Ubuhinzi, abenshi babufata nk’umwuga w’ibanze, kuko iyo bukozwe neza bituma indi myuga yose na yo igenda neza, ndetse bukaba inking mwikorezi y’ubukungu bw’igihugu. Kimwe n’indi myuga, ubuhinzi na bwo bwagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19, gusa bwo nk’inkingi ya mwamba ku buzima bw’abaturage, bwagombaga gukomeza gukorwa, ngo hato ejo abaturage badahonoka Coronavirus, bagahitanwa n’icyorezo cy’inzara. Niba…
    Read more
  • KWIZIHIZA UMUNSI WAHARIWE IGIHINGWA CY’IMYUMBATI
    Buri mwaka, Sendika INGABO, ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo, itegura ibikorwa byihariye byo guteza imbere igihingwa cy’imyumbati.   Ni muri urwo rwego, tariki ya 21/11/2019, Sendika INGABO ku bufatanye na Agriterra bateguye igikorwa ngaruka mwaka cyo kwizihiza umunsi wahariwe imyumbati. Insanganyamatsiko y’umunsi ikaba yaragiraga iti” Twongere umusaruro w’imyumbati twubaka urwego rw’ubutubuzi bw’imbuto yayo mu buryo buhoraho”. Umuhango…
    Read more
  • IGIKORWA CYO KWIBUKIRANYA NO GUHUZA UBUMENYI KU BYIGIWE MU RUGENDOSHURI RWAKOREWE MU KARERE KA KIREHE
    Abanyamuryango ba Sendika INGABO bitabiriye urugendoshuri ku gihingwa cy’imyumbati mu karere ka Kirehe, mu murenge wa Mahama. Uru rugendoshuri rwabaye tariki ya 27/05/2019. Mu rwego rwo kugira ngo ubumenyi bwavuye muri uru rugendo butazaba amasigaracyicaro, babiri babiri mu bitabiriye uru rugendo, batanze urutonde rw’abahinzi icumi (10) iryo tsinda rizagezaho tekiniki bize. Bitewe n’uko uru rugendo…
    Read more
  • INAMA NYUNGURANABITEKEREZO KURI GAHUNDA YO KUVUGURURA UBUHINZI ICYICIRO CYA 4 NO GUSAKAZA IBIYIKUBIYEMO
    Inama yateguwe na Sendika INGABO ku bufatanye n’Umuryango w’Abahinzi wo mu Buholandi witwa AGRITERRA/Rwanda. Yabaye tariki ya 03 Ukwakira 2019, ibera I Runda, muri CHRIS Hotel mu karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo. Inama yitabiriwe n’abantu baturutse mu nzego zinyuranye arizo: abahinzi, abanyamuryango n’abayobozi ba Sendika INGABO, abahagarariye AGRITERRA/Rwanda, koperative z’abahinzi, Minisiteri y’Ubuhinzi MINAGRI, Ikigo…
    Read more
  • IGIKORWA CYAKOREWE MU MUDUGUDU WA SONGA
    Kuwa 7 Kamena 2019, Sendika INGABO, ku bufatanye n’umuryango w’abahorandi AGRITERRA, yakoze igikorwa kidasanzwe mu mudugudu wa Songa, akagari ka Mbare, umurenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga. Iki gikorwa gihuriweho cyagize uruhare mu ishyirwaho ry’uturima tw’igikoni mu ngo 166 zigize uyu mudugudu; hatangwa ubwoko butandatu (6) bw’umurama w’imboga bwo guhinga ku turima tw’igikoni (amashu,…
    Read more