Muhanga, Rwanda
+250788586658
info@ingabo-syndicate.org

Abo turi bo

Created with Sketch.

Sendika INGABO

Sendika INGABO ni umuryango w’Abahinzi-borozi, Sendika INGABO yemewe na Leta ku mugaragaro ku itariki 1 Mata 2005, binyujijwe muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’umurimo. Kugeza ubu Sendika INGABO igizwe n’abanyamuryango basaga 15.000 barimo abagore bangana na 44.9% n’abagabo bangana na 55.1% bakora umwuga w’ubuhinzi n’ubworozi. Sendika INGABO iri mu miryango yashinze EAFF (Impuzamiryango y’abahinzi yo mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba), ikaba n’umunyamuryango w’umuryango mpuzamahanga w’abahinzi ku isi.

Aho dukorera

Sendika INGABO ikorera mu Rwanda, mu Ntara y’Amajyepfo, ukaba ufite icyicaro mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Nyamabuye, Akagari ka Gahogo mu mudugudu wa Nyarucyamu III. By’umwihariko dukorerera mu turere twa Muhanga, Kamonyi, Ruhango na Nyanza ariko muri rusange ibikorwa byacu bigera mu tundi turere twose tw’igihugu bitewe n’imiterere y’umushinga na serivisi turigushyira mu bikorwa.

Inzego za Sendika INGABO

Sendika INGABO ifite inzego eshatu (3):

  • Ku rwego rwo hasi: GACACA
  • Ku rwego rwo hagati: ZONE
  • Ku rwego rwo hejuru: KONGERE RUSANGE.

Kuri buri rwego ruvuzwe haraguru tuhasanga Kongere rusange, inama y’ubutegetsi, inama y’ubugenzuzi na Komisiyo nkemurampaka.

Inama y’ubutegetsi ya Sendika INGABO igizwe n’abanyamuryango cumi a babiri (12); harimo inama ya bureau nayo igizwe n’abantu bane (4) n’abajyanama umunani (8)

Inama y’Ubutegetsi

Biro:

  1. Umuyobozi: Madamu KANTARAMA Césarie,
  2. Umuyobozi wungirije: Bwana HABIMANA Jean Pierre
  3. Umwanditsi: Madamu NYIRANSABIMANA Belancille
  4. Umubitsi: Bwana HARELIMANA Mussa

Abajyanama:

  1. Bwana BASHIMIKI Emmanuel
  2. Bwana NGENDAHIMANA Diogène
  3. Madamu MUKAGASHONGA Béatrice
  4. Bwana SHUMBUSHO Evariste
  5. Madamu UWINEZA Béatrice
  6. Bwana RENZAHO Pierre
  7. Madamu UGIRUMURERA Françoise
  8. Madamu BAZUBAGIRA Thérèse